Yabyaye abana 38

Uwanyirigira Liberata uvugwaho kuba yarabyaye igikeri ntiyigeze atwita nk’uko byemezwa n’abayobozi ndetse n’ikigo nderabuzima cyamusuzumye mbere na nyuma yo gutangaza ko yabyaye icyo gikeri. Mu cyumweru gishize ni bwo mu bitangazamakuru bitandukanye mu Rwanda hacicikanaga inkuru ivuga ko Mu Mudugudu wa Rugarama, mu Kagari ka Kagina, Umurenge wa Runda ho mu Karere ka Kamonyi, umugore witwa Uwanyirigira Liberata w’imyaka 38 yabyaye igikeri. Ubwo iyo nkuru yatangazwaga kuwa gatatu tariki 25 Gashyantare 2015, Pierre Celestin Nteziryayo Umukozi ushinzwe imibereho myiza n’iterambere mu Kagari ka Kagina, yavuze ko bayimenye mu ma saa tatu z’igitondo cyo kuwa gatatu, bahinyuza bagasanga yabyaye abana 38 ari igikeri cyavutse.

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Runda butangaza ko uwo mugore yahise ajya gusuzumwa mu Kigo Nderabuzima cya Gihara, hakabura ikimenyetso na kimwe cyaba kigaragaza ko yabyaye, akajyanwa no mu bitaro bya Polisi ku Kacyiru bagasanga ari uko, ahubwo raporo zikagaragaza ko aheruka mu mihango, kandi bitabaho ku mugore utwite. Kuba Uwanyirigira atarigeze atwita bishimangirwa no kuba mu bisubizo byagaragaye ubwo yajyaga kwipimisha inda mu Ugushyingo 2014, byarerekanye ko adatwite nk’uko byemezwa n’ikigo nderabuzima cya Gihara yipimishirijeho. Ni igikeri nabyaye, ariko kuba cyansize amahoro nabyo ndashima Imana. Ibi kandi byemejwe n’umugabo we, ndetse n’abaturanyi, bituma uwo muryango uhamya ko urogwa, dore ko bamaze gupfusha abana bane, n’iyo nda yavuyemo igikeri bagahamya badashidikanya ko ari amarozi yabiteye. Yaba umugabo wa Uwanyirigira, yaba nyina ndetse n’abaturanyi, ntawe uhamya ko yamubonye abyara igikeri, ndetse ntiyigeze ajya no kubyarira ku kigo nderabuzima nk’uko ababyeyi bose babishishikjarizwa. Abavuga kuri icyo gikeri cyavutse, bavuga ko bakibonye kiri mu ibesani irimo amaraso, ndetse abahageze mbere basanze kikiri kizima, ariko kiza gupfa. Ibyo bituma benshi bibaza ko byaba ari ibihuha, dore ko atari n’ubwa mbere hakwizwa igihuha nk’iki, aho mu Murenge wa Nyakiriba ho mu Karere ka Rubavu hakwiriye ikivuga ko kuwa 25 Gicurasi 2013, umugore yabyaye igisimba kimeze nk’imbwa, kandi ngo akaba yari yarabibwiwe n’umuvuzi wa Gakondo, gusa bikaza kugaragara ko yabeshyaga, ndetse akanabyiyemerera.

Nta tegeko ryihariye rihana umuntu wabeshye ko yabyaye, ariko Itegeko Ngenga rishyiraho Igitabo cy’Amategeko ahana rivuga ko umuntu wese ukwirakwiza ibihuha, wangisha abaturage ubuyobozi, kwanganisha abaturage ubwabo cyangwa uhamagarira abaturage guteza akaduruvayo mu gihugu abinyujije mu mvugo, inyandiko, mu mashusho, mu byapa n’ibindi mu guhungabanya umutekano w’u Rwanda, ahanishwa igihano cy’igifungo kuva ku myaka 10 kugera kuri 15. Iyi ni na yo mpamvu iperereza rikomeje, ngo hamenyekane ukuri kw’ikigamijwe mu kubeshya ko umuntu yabyaye igikeri, bityo akaba ashobora no kubihanirwa. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y’isuzuma rikorwa na IGIHE. DOCS Official Gazette No 01 of 06.

DOCS Official Gazette No 02 of 13. DOCS Official Gazette No 03 of 20. DOCS Official Gazette No 04 of 27. Football Uruzingo ruri mu banyarwanda bakina umupira w’amaguru ruturuka he? Muri Afurika Ni iki cyihishe inyuma y’uruzinduko rwa Perezida Kabila muri Angola? U Rwanda U Rwanda rwatangiye kubaka ishuri ry’icyitegererezo mu buhinzi ryatewe inkunga na Howard G.

Bookmark the permalink.